Mu gihe Hari bamwe bafata kunywa inzoga nk’icyaha gikomeye abandi bo kuba zabura ni ikibazo kigomba guhangayikisha na reta ubwayo, nkuko biri kuba mu bwongereza.
Ubwongereza bwose bushobora kujya mu ibura ry’inzoga rikomeye bitewe n’uburyo abakozi ngo bitoroshye kubona amafaranga abatunga bakaba bari gutegura imyigaragambyo.
Ibi bishobora gushyira igihugu mu kibazo, igihe ibihugu byinshi byo mu burayi biri kwerekeza mu gihe cy’impeshyi aho abanywa inzoga bazikenera ku bw’inshi kuko ubushyuhe buba bumeze nabi.
Ibi bibazo byaba bibaye bikaba ari ubwa mbere ubwongereza bwaba bugiye mu mpeshyi bifite ikibazo cy’ibura ry’inzoga ku rwego rudasanzwe, ibintu bitigeze binaba muri ibi bihe bya COvid biri kugenda bigabanuka.
Ibice bishobora kwibasirwa n’ibura rikabihe ry’inzoga harimo, London, ndetse na Manchester.