in

Abo mu muryango we amarira n’agahinda ni byose:Uko byagenze kugira ngo Umusifuzi akubitwe n’inkuba ari mu kibuga rwa gati agahita yuma

Abo mu muryango we amarira n’agahinda ni byose:Uko byagenze kugira ngo Umusifuzi akubitwe n’inkuba ari mu kibuga rwa gati ahite yuma

Umusifuzi uzwi ku izina rya Mustapha Bello yishwe n’inkuba mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wabereye mu mujyi wa Madalla, muri Leta ya Niger ho muri Nigeria.

Uyu nyakwigendera uzwi cyane ku izina rya Mustafa Coach 02 mu bakunzi b’umupira w’amaguru, akaba n’umwe mu bagize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nijeriya (NFA) yahuye n’iherezo rye ribi ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 13 Kamena 2023, ubwo umukino waberaga mu kibuga cy’amashuri abanza.

Uwabyiboneye, Muhammed Musa, yabihamirije ikinyamakuru Daily Trust dukesha aya makuru , yavuze ko umukino abasore ba Suleja na Madalla bakinaga, umukino ugeze mu gice cya kabiri imvura iragwa.

Ati: “Imvura yagwaga kandi abakinnyi bose hamwe n’abafana bahise bajya mu byumba by’ishuri. Umusifuzi ari kumwe n’undi mu genzi we (umusifuzi wo ku ruhande) bihutiye gusubira mu kibuga, basaba abakinnyi kugaruka mu kibuga bagakina.

“Bari hagati mu kibuga inkuba yahise ikubita Babiri muri bo bahise bajyanwa mu bitaro, gusa byaje kwemerwa ko umusifuzi yapfuye akihagera mu gihe uwo bafatanyaga we yahavuye ari muzima”

Musitaff Bello yashyinguwe mu gitondo cyo ku wa gatatu mu mujyi wa Suleja yari atuyemo.

Mustapha Bello yishwe n’inkuba

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kubyiyumvisha biragoye: Dore uko Umuhanzikazi Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro ku isoko

“Rwatubyaye muri abagabo” Hadji Mudaheranwa yageneye ubutumwa abasore b’Amavubi abereka ukuntu u Rwanda rwasubira mu gikombe cy’ Africa – VIDEWO