in

Abo gas yaturikanye mu nzu bakarokoka bari ku nkeke bashyirwaho na nyirinzu ushaka ko bishyura inzu ye batwitse 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023, Nibwo mu kagari ka Bukomane mu mumudugudu wa Gakiri Gas yaturikanye abasore batatu inakomeretsa bikomeye umwana wari waje kubasura.

Iri turika rya Gas ryabaye ubwo umwe muri aba basore yarateretseho inkono noneho mu gihe yari aryamye ashiduka inzu yafashwe n’inkongi yari yamaze gukwirakwizamo imyotsi.

Akibibona nta kindi yakoze uretse guhita ahungisha umwana akamusohora mu nzu cyane ko nta kindi kintu yabonaga cyari kurokorwa.

Kubwo amahirwe barinze basohoka ntawe ihitanye nubwo bimwe mu bikoresho birimo matera ebyiri n’ibindi byari byamaze gukongorwa n’iyo nkongi kimwe n’inzu byari birimo yari yamaze kuba umuyonga.

Nyiri iyi nzu yaturikiyemo gas igakongoka yatangaje ko atakwemerera aba basore kugenda batamusubije inzu ye nkuko yari imeze ,mbere yuko iturikiramo Gas.

Yakomeje asobanura ko nubwo batari babanye nabi mu gihe kingana n’amezi atandatu ataviramaho kuko ibi byose byabaye byatewe na gaz yabo.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyafurika y’Epfo Benni McCarthy yatangaje icyo yafashije Marcus Rashford cyatumye ubu ari inyenyeri itazima i Burayi

Impanuka iteye ubwoba ya bisi itwara abagenzi aho yabuze feri yinjira mu nzu yariri hafi yayo irangirika bikomeye (AMAFOTO)