in

Abishaka byose! Robertinho yashyize umwanzuro ku gutsinda buri mukino wose Rayon Sports ikinnye

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, yatangaje ko intego ye ari gutsinda buri mukino usigaye kugira ngo ikipe ye yegukane igikombe cya Shampiyona (Rwanda Premier League) ndetse na Peace Cup.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota atatu imbere y’iyikurikiye kandi ifite amahirwe yo kugera muri 1/4 cya Peace Cup, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Umuganda Stadium. Ku wa Kabiri, bazakira umukino wo kwishyura kuri Kigali Pele Stadium, aho Robertinho yemeza ko abakinnyi be biteguye neza.

Yagize ati: “Tugomba gutsinda buri mukino kugira ngo dukomeze urugamba rwo kwegukana ibi bikombe byombi.” Yongeyeho ko imikino yose isigaye ari ingenzi, kuko igihombo kimwe gishobora gutuma Rayon Sports itakaza amahirwe.

Ikipe izegukana Peace Cup 2024 izabona itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2025-26.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Indi mpano idakwiye kwimwa amatwi mu muziki Nyarwanda: Wise Kari

Umuhanzi w’icyamamare, Grand P yerekanye umukunzi we mushya Mariame Kaba – AMAFOTO