Abihebeye umuziki mu Rwanda bashyizwe igorora kubera igikorwa bagiye kuzanirwa.
Mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rya muzika ryiswe ‘Hill Festival’ rizaba ku nshuro ya mbere rizagaragaramo abahanzi batandukanye bazaturuka mu Bihugu binyuranye ku Isi, bazataramira Abaturarwanda.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryitezweho kuzagaragaramo abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda ndetse n’abazaturuka mu bindi Bihugu.
Ni iserukiramuco rizaba mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka i Rebero kuri Canal Olimpia hazwiho gufasha abakunzi b’ibitaramo kwisanzura no kwidagadura.
Umwe mu bari gutegura iri serukiramuco, yavuze ko abakunzi ba muzika nyarwanda banyotewe n’iserukiramuco kuko bamaze igihe bitabira ibitaramo gusa, mu gihe n’amaserukiramuco atanga ibyishimo.
Avuga ko iri serukiramuco ritazaza ngo rihite rihagarara, ahubwo ko rizajya riba ngarukamwaka, kandi ko abazaryitabira bashonje bahishiwe kuko rizitabirwa n’abahanzi basanzwe bakunzwe mu Rwanda.