in

Abifuza ko Thierry Froger utoza APR FC yakirukanwa nibasubize amerwe mu isaho niyo yatsindwa gute, n’ubuyobozi bufite ubwoba

Abifuza ko Thierry Froger utoza APR FC yakirukanwa nibasubize amerwe mu isaho niyo yatsindwa gute, n’ubuyobozi bufite ubwoba

Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger byavugwaga ko ashobora kwirukanwa mu gihe yaba agize umusaruro utari mwiza ariko biragoye kubera ibikubiye mu masezerano yasinye aza muri iyi kipe.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yitwaye neza imbere ya Mukuru Victory Sports. Mbere y’uyu mukino byavugwaga ko uyu mutoza naramuka abonye umusaruro utari mwiza arahita ahambirizwa ariko byari jbivugwa kuko mu buyobozi ntabwo babitekerezaga.

Amakuru twamenye avuga ko ubwo ikipe ya APR FC yasinyishaga amasezerano y’umwaka umutoza Thierry Froger bamusabye ko ntagira umusaruro utari mwiza azahabwa amafaranga angana n’amezi 3 bagatandukana ariko uyu mutoza yarabyanze ababwira ko bazamwishyura amezi yose azaba asigaye.

Ibi bivuze ko kumwirukana kwa APR FC kugeza ubu ashobora guhabwa amafaranga angana na Milliyoni zirenga 100 z’amanyarwanda mu gihe yaba asezerewe kandi amikora ni ibibazo nubwo nayo ifashwa na RDF ariko hakoresha bije n’ubundi ya Leta ntabwo bapfa gukoresha amafaranga uko bishakiye.

Byaje gutuzaho gato iby’uyu mutoza nyuma yuko iyi kipe itsinze bigoranye ariko n’ubundi itangazamakuru rikomeje kumushyira ku ntebe ishyushye bijyanye n’uko apanga abakinnyi babanza mu kibuga ndetse ni uko asimbuza byagoranye cyane.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ziramoka zitaryana” Miss Mutesi Jolly uri gushyirwa mu majwi yo kugambanira Prince Kid, yavuze amagambo akomeye cyane ku biri kuzenguruka hanze aha

Urukundo rwamubanye bombo! Ariel Ways yateye umutoma umusore babirimo – Amafoto