Cristiano Ronaldo umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite akomeje guhabura ba myugariro b’amakipe yaho kubera imyitozo ikakaye ari gukora.
Cristiano Ronaldo yageze muri Arabia Saudite mu ntangiriro zuyu mwaka aho yerekeje mu ikipe ya Al Nassr nyuma yo gutandukana na Manchester United ku bwumvikane.
Ijya rya Ronaldo muri Al Nassr ryavugishije benshi bitewe n’akavagari k’amafaranga agiye kujya afata, miliyoni 200 z’amaywro ku mwaka , Ronaldo yasanze ikipe ya Al Nassr ikurikurwa n’abantu ibihumbi magana inani ku rubuga rwa Instagram ariko ubu ifite abarenga miliyoni icumi bayikurikira.
Ronaldo werekanwe mu birori bivugwa ko byarebwe n’abarenga miliyari eshatu ubu akomeje imyitozo ikakaye cyane aho amafoto ashyurwa hanze n’ikipe ye ndetse nawe amugaragaza ari muri Gym yakataje ibintu abantu bataherukaga ku mubonaho kuko ibyo Ronaldo ari kugaragaza utakeka ko afite imyaka 37 yose. Ibintu Ronaldo ari kugaragaza abenshi babifashe nko kwibutsa abantu ko agihari ko kandi ba myugariro b’amakipe yaho bafite ihurizo rikomeye.
Kugeza ubu Ronaldo ntarakina umukino n’umwe muri Al Nassr kuko yahageze afite ibihano yavanye mu Bwongereza.Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo azakina umukino wa mbere yongera guhura na Lionel Messi mu mukino wa gicuti Al Nassr izakina na Paris Saint-Germain, ku itariki 19 z’uku kwezi.