in

Abazitabira igitaramo cya The Ben bashyizwe igorora mu buryo bushimishije

Abantu bazitabira igitaramo cy’umuhanzi The Ben azakorera mu Rwanda bashyiriweho uburyo bwo kubatwara bakagezwa aho icyo gitaramo cyizabera, aho bazatwarirwa ubuntu.

The Ben agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo, aho ategerejwe n’abafana batari bake bakunda ibihangano bye.

The Ben azakora icyo gitaramo tariki ya 6 Kanama 2022, aho abashaka kucyitabira bazatwarirwa ubuntu kugera aho kizabera.

Rwigema Gedeon uri mu bategura iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko abantu bose bashyiriweho uburyo bwo kugenda ndetse ko imodoka zizatwara abantu aho bari hose yaba muri Kigali ndetse no mu ntara zikabageza aho igitaramo kizabera.

Yakomeje avuga ko izo modoka zizaba zabazanye zikongera zikabasubizayo. Icyo uzasabwa gusa ni ukwerekana aho waguriye itike yawe ubundi ugatwarwa ku buntu.

Rwama kandi yavuze ko ntakibazo kizabaho cy’uko imodoka zitwara abantu zikaza kwanga kubasubizayo.

Yagize ati: ’’imodoka izajya iba ifite Coordinateur wayo ku buryo aho iparitse ari ho izajya ihagurukira kandi igomba guhaguruka ari uko abantu baje muri iyo modoka bayirimo.’’

Kwinjira muri iyo modoka uzajya werekana itike yawe yaba ku banyeshuri ndetse n’abandi bantu. Gusa ku banyeshuri bo mu ntara bo hari impinduka kuko ushaka kujya muri iyo modoka bizasaba ko yishyura ibihumbi 10 Frw.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Apr Fc irashaka kugura rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi

Umukinnyi ukina asatira wakuriye muri Apr Fc yamaze kwirukanwa mu ikipe ikomeye