Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino ukunzwe cyane n’Abanyarwanda kubera bapfa kubonamo umusaruro, beguye ku mirimo nyuma y’uko bari gukurikiranwa ku byaha bakoze.
Murenzi Abdallah wari Perezida wa FERWACY na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa, bombi beguye nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iri Shyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru y’ubwegure bwabo.
Aya makuru yemejwe n’umwe muri bo, ariko avuga ko “nta kindi cyo kubivugaho”.
Aba bayobozi bombi beguye mu gihe Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Munyankindi Benoît, aheruka gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Ku rundi ruhande, Nkuranga Alphonse yakoraga nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa muri FERWACY kuva muri Nzeri 2022.
Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa na we yeguye.