in

Abayobozi batatu b’ikigo cy’amashuri batawe muri yombi kubera ibyaha bitatu bakurikiranweho

Abayobozi batatu mu kigo cy’amashuri abanza cya Murambi mu Karere ka Rutsiro, batawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu.

Abafunzwe ni Hitayezu Anatole w’imyaka 51 akaba ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi, Ngizwenimana Wilson Donath w’imyaka 36 akaba ari Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi.

Undi wafunzwe ni Siborurema Dieudonné w’imyaka 42 akaba ari Umubitsi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no gukwiza amakuru atariyo.

Yakomeje avuga ko ibi byaha byakozwe bishingiye ku magambo yavuzwe nabo, kandi ayo magambo akaba agize ibyaha.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ivomo:IGIHE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu buryo butandukanye; Reba amafoto y’umukozi w’Imana Aline Gahongayire akameje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports watsindaga ibitego byinshi mu myitozo yagize uburwayi bwo mu nda mbere y’uko bahura na Rutsiro FC