Mugiraneza Jean Baptiste Migi yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwagakwiye guhita bufata ibyemezo bikomeye nyuma yo gukurwamo na US Monastir.
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wakanyujijeho ari Kapeteni w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ko politike ya APR FC yo gukinisha Abakinnyi ba banyarwanda ntamusaruro irimo gutanga.
Mu majwi yagiye hanze yatangaje ko iyi polite ari nziza kandi nawe arayishima ariko Abakinnyi bo ntabwo babyaza amahirwe bahawe bigatuma basubira inyuma.
Yagize Ati” Ntabwo ikipe imeze neza usibye no kuba ari hanze y’u Rwanda gusa, ariko no muri Shampiyona ubonako itameze neza, Aho ubona ikipe nka AS KIGALI ishobora kugutsinda incuro zigera kuri 3 zikurikiranya ubona ko hari ikitameze neza pee!! Hari igikwiye guhinduka ariko n’abayobozi nizereko baba babyumva. Igitekerezo cyo gukinisha abana babanyarwanda ndekemera, ariko ni babana badashobora kwitekerezaho ngo barebe amahirwe babahabye, bayabyaze umusaruro, ahubwo ubona yuko biraye pee sinzi. Reba urugero nka Ba Lague bari Abakinnyi ikipe igenderaho, ni benshi ba Keddy ariko barazimaye. Urumva bakwiye gufata ibyemezo bikarishye, aba bana nabo bashyirweho igitsure.”