Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye abayobozi ba Musanze FC na Kiyovu Sports, umutoza Imurora Japhet n’umukinnyi Batte Sheif kugira ngo batange ibisobanuro ku kibazo cy’amajwi yagiye hanze. Aya majwi agaragaza Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) asaba myugariro Shafiq Bakaki kwitsindisha mu mukino wabaye tariki ya 15 Werurwe 2025.
Muri ayo majwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Migi yabwiraga Bakaki ko namufasha azamujyana muri Kiyovu Sports umwaka utaha, kuko ari ho azatoza. Iyi nkuru yateje impaka nyinshi, bituma Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA isaba Migi na Bakaki gusobanura iby’icyo kibazo tariki ya 22 Werurwe 2025.
Mbere yo kwitaba Komisiyo, Migi yandikiye ikipe ya Muhazi United, abwira ubuyobozi ko atigeze asaba Bakaki kwitsindisha, ahubwo yashakaga kumugerageza mbere yo kumujyana muri iyo kipe yo mu Burasirazuba. Nyamara, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibi birego bikomeye.
FERWAFA kandi yahamagaje ubuyobozi bwa Kiyovu Sports na Musanze FC, umutoza Imurora Japhet na Batte Sheif ngo bitabe tariki ya 6 Mata 2025 ku cyicaro cya FERWAFA. Amakuru yemeza ko amajwi yasohotse yafashwe na Batte Sheif, naho Imurora Japhet we yagaragaye mu kiganiro cyabaye hagati ya Migi na Bakaki, aho Migi yamugarutseho mu magambo atari meza.