in

Abavumbyi bongeye bariye! Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye gukora ubukwe

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine ukorera ISIBO TV, bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 3 amwambitse impeta ya Fiançailles.

Tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije aho buzaba mu Kuboza 2023.

Ni ubukwe barimo gutegura mu ibanga ariko inshuti zabo n’imiryango bakaba bazi neza ibijyanye n’ubu bukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Baryumyeho! Davido akomeje guheza abakunzi be mu gihirahiro

Inkuru y’umunsi! Rucky Nzeyimana uzwiho kwiyogoshesha orodineri yashyizeho direde nkiza Rucky Dube – Amafoto