
Iyi lounge yamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’imyidagaduro kubera ambiance yayo igezweho, ibinyobwa byihariye, umuziki uryoheye amatwi n’ibirori bidasanzwe bituma buri weekend iba amateka mashya.

Iyo winjiye muri Tiamo Lounge, uhita ubona ko atari ahantu hasanzwe. Urumuri rwayo rw’umwimerere, imitako igezweho, intebe zorohereza abakiriya n’imiterere y’ahantu hatuma buri wese yumva atuje kandi yisanzuye.
Amafoto ashyirwa kuri Instagram yabo agaragaza neza uburyo ahantu hateguwe mu buryo bugezweho, haba ku bashaka kwicara mu gice gisanzwe cyangwa mu myanya ya VIP. Ni ahantu heza ku bakunda kwifata amafoto meza no gusangiza inshuti zabo ibihe byiza banyuzemo.
Tiamo Lounge izwi cyane ku muziki uyirangiramo. Ku mbuga nkoranyambaga zabo, bakunda gusangiza ababakurikira amashusho y’aba-DJs bakomeye barimo DJ Caspi, Dj Cyusa, Dj Rice na DJ Brian bavanga imiziki itandukanye irimo Afrobeat, Amapiano, Hip-Hop, RnB n’izindi njyana zikunzwe n’urubyiruko.
Kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru, ahantu haba huzuye abantu bishimira weekend. Dance floor iba yuzuye, abantu bakabyina kugeza mu masaha ya bugenewe. Ibi bituma Tiamo lounge iba imwe mu hantu hadacikanwa ku bakunda nightlife ya Kigali.
Hari n’ijoro ryihariye (theme nights) rimenyereweho gutangaza benshi, harimo Social Thurday, Friday First Class, Pulse Saturday n’ibindi birori bitandukanye bituma buri cyumweru kiba gifite umwihariko.



Tiamo Lounge ntihagarukira ku muziki gusa. Ifite menu y’ibinyobwa by’ubwoko bwinshi, birimo cocktails zidasanzwe, vino, champagne n’ibindi binyobwa bikomeye bikundwa mu myidagaduro.
Ku mafoto yabo ya Instagram, hagaragara cocktails ziteguwe mu buryo bushimishije amaso, ndetse n’amafunguro arimo pizza n’utundi turyoheje two kurya twunganira ibirori. Ibi byose bituma experience y’abakiriya iba yuzuye – kuva ku kunywa, kurya kugeza ku kubyina.


Ikintu gituma Tiamo Lounge irushaho kuvugwa ni uburyo itegura ibirori bitandukanye. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaza events zitandukanye buri cyumweru, zirimo ibitaramo by’abahanzi, DJ Nights n’ibindi byongera ibyishimo ku bakiriya.
Ibi birori bituma abatuye Kigali n’abasura umujyi bahora bafite impamvu yo gusubira muri Tiamo, kuko buri joro riba rifite ikintu gishya kandi gitandukanye n’icyabanje.
Abasura Tiamo Lounge bakunze kugaragaza ko bishimira serivisi nziza bahabwa. Abakozi baho bakira abakiriya neza, bakabaha ibyo bifuza mu gihe gito kandi bafite urugwiro.
Ku bijyanye n’umutekano, hashyizweho uburyo buhamye bwo kurinda abakiriya, bituma abantu bishimira ibirori nta mpungenge bafite.

━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━
TIAMO LOUNGE
“Experience Itazibagirana”
━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━
📍 Location: KG 109A St, Kigali
⭐ Rating: 4.6 / 5
🍸 Specialty: Premium Cocktails & Party Nights
🎧 Music: Afrobeat | Amapiano | Hip-Hop | RnB
🕒 Open: 7/7 (Nightlife Hours)
📞 Reservations: +250 788 302 456
━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━━


