I Kigali mu Rwanda hari kubera inama iri guhuza abahagarariye imijyi y’Afurika y’uburasirazuba aho bari kwiga ku iterambere ry’imijyi baje baturuysemo.
Muri iyo nama umujyi wa Kigali watangaje ingamba ufitiye abatuye mu mujyi wa Kigali cyane abakunda gukoresha imodoka rusange mu ngendo bakora umunsi ku munsi.
Nyuma y’ibikorwa remezo umujyi wa Kigali ukomeje kubaka urugero nk’imihanda myiza ijyanye n’igihe, ibibuga by’umupira nka stade amahoro dore ko iri kuvugururwa inzu z’imyidagaduro zigezweho nka BK Arena n’ibindi byinshi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko kubakoresha imodoka rusange hagiye kongerwa umubare wazo ikindi kandi hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye izi modoka rusange zitazajya zihura n’ambitiyaje.