in

Abatuye muri utu turere barare biteguye! Ikigo gishinzwe iteganyagiye mu Rwanda cyateguje Abaturarwanda ko muri iyi weekend hari uduce dushobora kugwamo imvura nyinshi cyane

Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda cyaburiye abaturarwanda bose ko guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, hateganyijwe imvura nyinshi cyane mu bice bimwe by’Igihugu.

Meteo ivuga ko ahateganyijwe imvura nyinshi ari mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu burengerazuba bwa Nyagatare, ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gasabo nk’uko ikarita ibigaragaza.

Meteo ivuga ko iyo mvura iteganyijwe guhera mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Nzeri kugera ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023.

Ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bugira inama Abaturarwanda muri rusange gukumira ibiza, bitwararika banafata ingamba cyane mu duce dusanzwe twibasirwa n’ibiza by’imvura.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuba yongeye gukaza umurego mu Rwanda! Abantu batatu bakubiswe n’inkuba babiri bahita bapfa undi arakomereka

Miss Uwicyeza Pamella ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda ukundi