in

Abaturage ibihumbi 850 muri miliyoni 1.7 batuye i Kigali ntabwo ari ba ‘Kavukire’

Abaheruka muri Kigali, u Muhima ucyitwa uw’impyisi, Gisozi na Gikondo bikiri amashyamba, bashobora kugorwa no kumva ko uyu munsi uyu mujyi utuwe n’abagera kuri 1.745.555 bavuye ku barenga gato ibihumbi 400 bari bawutuye mu 2000.

Imibare yavuye mu Ibarura Rusange ry’abaturage igaragaza ko mu gihe cy’imyaka 10, Abanyarwanda bageze kuri 13.246.394 bavuye kuri 10.515.973 bariho mu 2012.

Iri barura ryagaragaje ni ikijyanye n’uburyo mu myaka ishize Abanyarwanda bagiye bimuka bava mu gace kamwe k’igihugu bajya mu kandi.

Ni ingendo zishyirwa mu byiciriro bibiri biri icyizwi nka ‘lifetime migration’ kibamo abantu bavukiye mu gace runaka ariko akaba atari ko batuyemo muri iki gihe.

Ikindi cyiciro ni icya ‘recent migration’ kirimo abaturage basanzwe batuye mu gace runaka mu gihe cy’ibarura ariko ako gace bakaba bakamazemo igihe kitarenze imyaka itanu. Abo mu bice by’imijyi bari muri iki cyiciro ni 23%, mu gihe abo mu cyaro ari 5%

Mu cyiciro cya ‘lifetime migration’, iyi mibare igaragaza ko 39% by’abatuye mu bice bitandukanye by’imijyi atariho bavukiye, mu gihe abatuye mu bice by’icyaro ariko akaba atariho bavukiye bo bagera kuri 13%.

Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira umubare munini w’abaturage bari muri iki cyiciro, aho bangana na 49%. Ibi bivuze ko mu bagera kuri 1.745.555, batuye Kigali uyu munsi, abarenga ibihumbi 850 batayivukiyemo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rayon Sports yatumijwe kwitaba urukiko rwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika

Papa Francis yatunguranye ubwo yavugaga umukinnyi wa mbere mu mupira w’amaguru