Mu cyumweru gishize nibwo abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahamagaye abakinnyi bagomba kuzakoresha ku mukino wa Senegal usoza itsinda udafite icyo umaze.
Abakinnyi bahamagawe, bagarutsweho na benshi kubera abahamagaye abakinnyi ntibashyiremo abari basanzwe bakomeye ndetse banigaragaje cyane muri Shampiyona ahubwo hagahamagarwa abatakekwaga. Mu bahamagawe bakagarukwaho cyane ni Nshimiyimana Yunusu ukinira APR FC.
Abakinnyi barimo Mitima Issac, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ndetse n’abandi bari mu bagarutsweho cyane batahamagawe mu Amavubi agomba gukina na Senegal tariki 9 Nzeri 2023 muri wikendi igiye kuza.
Umutoza Gerard Buscher wasigiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo gutandukana na Carlos Alos Ferrer wabonye akazi ku mugabane w’iburayi, nyuma yo kubona hari imyanya yo kongeramo abakinnyi bahise bahamagara igitaraganya abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu, Bacca na Mitima Issac.
Sefu nyuma yo kubona ko yahamagawe mu Amavubi yatangaje ko yishimiye guhamagarwa kubera ko ngo yari amaze igihe kinini adakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo guhabwa ibihano ubwo aherukamo kubera imyitwarire itari myiza.