in

Abatoza b’Amavubi bafashwe n’amarangamutima barahaguruka bakomera amashyi umukinnyi wa Rayon Sports

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer n’umwungiriza we Jacint Magriña Clemente bakomeye amashyi rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ubwo Essomba Leandre Willy Onana yatsindaga igitego cya mbere abatoza b’Amavubi bakomye amashyi, no ku gitego cya kabiri bakomye amashyi bigaragaza ko banyuzwe n’ubuhanga budasanzwe bw’uyu mukinnyi.

Si ubwa mbere Carlos Alos Ferrer akomeye amashyi rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana kuko no mu mwaka ushize w’imikino yamukomeye amashyi ubwo yatsindaga igitego ku mukino batsinzemo Police FC igitego kimwe ku busa.

Hari amakuru yizewe avugwa ko Essomba Leandre Willy Onana ashobora kuba yenda kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda ku buryo yazahita atangira gukinira Amavubi mu gihe kiri imbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

EPL: Manchester United yashe Leicester City ikomeza kotsa igitutu Man City na Arsenal

Nyuma yo guhabwa akabakaba miliyoni n’abafana ba Rayon Sports, Essomba Onana yagabanye n’undi mukinnyi wa Rayon Sports