in

Abatega imodoka rusange bongeye gutekerezwaho! RURA yamaze impungenge abafite imodoka zabo bwite bangaga gutwara abagenzi basanze ku cyapa babuze imodoka (gutanga lift) ngo kuko bacibwaga amande

Umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste yatangaje ko ubu abafite imodoka zabo bwite, bashobora gutwara abagenzi basanze ku cyapa babuze imodoka (kubaha lift), mu gihe uwabifatirwagamo yacibwaga amande.

Ubusanzwe abafite imodoka zabo bwite, ntabwo bemererwaga kugera gutwara abagenzi basanze ku byapa bitegerwaho imodoka za rusange, ngo bayambe kuko byafatwaga nko kuvangira urwego rwo gutwara abagenzi, ndetse ababifatiwemo bacibwaga amande.

Yagize ati “Njyewe nk’Umuyobozi wa RURA, ndabivuga, ntabwo ukwiye gusiga umuturage ku murongo kandi ufite imodoka, ufite imyanya iticaweho. Niba uvuye i Musanze, ukabona hari umurongo mu cyapa nta bisi ihari, ntabwo ukwiye gusiga abo baturage. Niba uvuye i Nyamata cyangwa uri mu Mujyi wa Kigali, ubonye abaturage ku murongo nta bisi ihari, ntabwo ukwiye kubasiga.”

Yakomeje avuga ko ikibazo kizaba ku bazashaka kubikora nk’ubucuruzi. Yagize ati “Abantu babikora nk’umwuga, agafata akamodoka gatoya akajya ajya Nyabugogo akajyana abaturage, akagaruka, ba bandi babikora mu buryo uri informal [butemewe]. Abo bo turahangana na bo kandi turabafata.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Babyutse bitemberera mu mihanda ya Cairo! APR FC yirengeje urugamba ifite izindukira mu mihanda ya Cairo bitemberera (AMAFOTO)

Birabe ibyuya! Igitaramo cya The Ben i Burundi cyimuriwe mu kigo cya Gisirikare