Lulu Menziwa ni umwarimu ukurura abagabo batari bake kubera imiterere ye akaba akomoka KwaZulu-Natal muri Afrika y’Epfo.
Menziwa yigisha isomo ry’imibare mu ishuri ryisumbuye riherereye mu giturage atuyemo. Yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho asangiza abamukurikira, aho akunda kugaragara ari imbere y’abanyeshuri yambaye imyambaro igaragaza imiterere ye ikurura abatari bake.
Gusa hari bamwe mu babyeyi banenga imyambarire ye bamushinja ko abahungu yigisha barangarira imiterere ye aho gukurikira amasomo.
Lulu Menziwa avuga ku bamunenga, yagize ati: “Ntabwo nigisha umwana wawe. Nyamuneka rero, rekera aho. Wibagiwe ikintu kimwe, Ntabwo nigisha abana imyaka yawe. Abana banjye ntabwo bafite ibitekerezo bigoramye mufite.
Nzi ko nzwi, abantu bose baranzi, ndi ku mbuga nkoranyambaga, kandi amaradiyo yose arabimbwira.”
Reba amafoto aho hasi…
Ko mbona ari kibi? Usibye ubwiza buhebuje buke bwo arabufite?