in

Abasore b’iki gihe ntiboroshye! Menya impamvu abasore benshi bakunda gutereta abakobwa bafite abakunzi kandi babizi neza, abenshi batereta abakunzi b’inshuti zabo!

Abasore b’iki gihe ntiboroshye! Menya impamvu abasore benshi bakunda gutereta abakobwa bafite abakunzi kandi babizi neza, abenshi batereta abakunzi b’inshuti zabo!

Ibintu bibera mu rukundo, ubusore, n’ubukumi ni ibintu bitangaje cyane, ni kenshi cyane uzasanga abasore batereta abakunzi ba bagenzi babo kandi babizi neza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 70% by’abasore, bose baba bumva ko batereta abasheri b’inshuti zabo cyangwa babandi basore.

Gusa ngo akenshi uwo musore uje kugutereta kandi abizi neza ko ukundana n’inshuti ye, akenshi aba agukunda byanyabyo ndetse niyo umuhaye umwanya hari ubwo mushobora kurambana.

Akenshi mbene uwo musore aba asanzwe agukunda ariko yarabuze aho aguhera, ndetse akenshi ntanubwo muba muvugana, umwe aba aca ukwe undi agaca ukwe kubera ko aba agutinya kuko aba agukunda by’ukuri.

Rero akenshi iyo ukundanye n’inshuti ye, nawe mugenda mumenyana ndetse mukazaba inshuti kuko uba uri umukunzi w’inshuti ye, rero aho niho aguhera kuko aba yaramaze kukumenya.

Impamvu ya kabiri, akenshi hari abasore baba bashaka kwemezanya bigatuma batangira kujya bateta abasheri b’inshuti zabo.

Impamvu ya gatatu, hari ubwo iyo umukobwa abonye sheri atangira kwiyitaho neza, akagenda aba mwiza kurushaho, ibyo nabyo bituma umusore amushidukira cyane.

Impamvu ya kane, hari ubwo uwo musore ushaka kugutereta aba apinga uwo musanganywe, bikaba byatuma agutereta ashaka kumubabaza gusa kuko atamwiyumvamo, aba bo hari nubwo babikora atari uko bagukunda.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro! Dorimbogo yahuye n’uruvagusenya ubwo yari ari Sonatube

Ifata abagore cyane!  Menya byinshi ku ndwara ituma umuntu akunda gukora imibonano mpuzabitsina nk’umwana ukunda kurya ice cream