Mu minsi yashize ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye umukino wo kwishyura ikina n’ikipe ya Libya ubwo umukino ubanza bari batsinzwe na Libya ibitego 4 kuri kimwe cy’Amavubi.
Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye aba basore basabwaga gutsinda ibitego 3 ku busa bwa Libya kugira ngo bakomeze gusa nta muntu n’umwe wabahaga amahirwe ko babikora.
Gusa baje kubikora maze batsinda ibitego 3 ku busa bwa Libya maze bakomeza mu kiciro gikurikiyeho aho bazahura na Mali mu mukino uzaba kwa gatandatu.
Gusa nyuma y’umukino ba tsinzemo Libya Minisitiri ya siporo yabageneye agahimbazamusyi ka Frw 1,000,000 kuri buri mukinnyi n’abatoza b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 none bayabonye kuri uyu wa kane, gusa bakomeje kwitegura umukino wa Mali.