in

Abasore bakoze inama! Umusore yahamagaje Polisi nyuma y’uko asohokanye n’umukobwa akanga ko bafatikanya mu kwishyura fagitire ya Resitora

Abasore bakoze inama! Umusore yahamagaje Polisi nyuma y’uko asohokanye n’umukobwa akanga ko bafatikanya mu kwishyura fagitire ya Resitora.

Umugabo w’imyaka 28 wo mu mujyi wa Moscow mu gihugu cy’u Burusiya aherutse gushyikiriza polisi ikirego cy’umukobwa basohokanye bakajya gusangira muri resitora yarangiza umukobwa akanga ko bafatanya kwishyura fagitire.

Uyu mugabo yavuze ko uwo mugore bamenyaniye bwa mbere kuri interineti, kuri iyo nshuro bakaba bari bagiye gusohokana bagasangira bwa mbere mu rwego rwo kurushaho kumenyana.

Uyu mukobwa yanze ko bafatanya kwishyura fagirite y’ibihumbi 16 by’ama Rubres (amadorari 165 y’Amerika) asaga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mugabo yabwiye polisi ko gusangira kwabo kwagenze neza rwose muri resitora iri mu mujyi wa Moscow ahitwa Mira Avenue, ariko bazanye fagitire nibwo ibintu byose byahindutse kuko umugabo yasabye umukobwa ko bafatanya kwishyura ku buryo bungana arabyanga, avuga ko umugabo ari we wakomeje gutumiza ibintu byinshi byo kurya no kunywa bityo agomba kwishyura fagitire yose wenyine.

Nyuma yo gutongana ku kutumvikana ku kwishyura, amakuru avuga ko uwo mugore yahise ahaguruka agasohoka akigendera agasiga umugabo arwana no kwishyura iyo fagitire. Gusa ngo nawe akiva aho yahise yerekeza kuri polisi gutanga ikirego arega uwo mugore.

Ibitangazamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko umwanzuro polisi yafashe kuri iki kirego utaramenyekana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abarundi bakoze imyigaragambyo mu gitaramo cya The Ben nyuma y’uko umuhanzi wabo yanze guhamagarwa ku rubyiniro bikarangira yivumbuye agataha

Agahinda ntikica, kagira mubi! Abafana ba Rayon Sports ubwo barebaga umukino wa Al Hilal Benghazi ibamereye nabi bari bamanjiriwe bafite agahinda ku maso yobo – AMAFOTO