in

Abasore bakoze inama: Safi Madiba yateye ikirenge mu cya Achraf Hakimi none Judithe wahoze ari umugore we araririra mu myotsi

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye z’uwahoze ari umugore wa Achraf Hakimi washatse gatanya maze agasanga umugabo imitungo ye yose yanditswe kuri mama we, none na Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba nawe araririra mu myotsi.

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yavuze ko yahombye bikomeye ngo kuko ubwo yatandukanaga n’uyu wari umugabo we yasanze nta mitungo yari imwanditseho, none ubu ari kwicuza gusa akagira inama abakobwa.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Judithe yagize ati “Nta munyamakuru twigeze twegera ngo tumubwire uko twagabanye, ni urukiko rubizi, yego kugabana twaragabanye kuko twasezeranye ivanga mutungo. Icyo navuga twaragabanye ibyo kuvuga ngo umwe yatwaye ibi undi atwara ibi, ntabwo ari ngombwa. ”

Akomeza agira ati” Ati “Inama nabagira ni ukubishyiramo ubwenge, hari abagabo bakennye baba bashaka gutungwa n’amafaranga y’abagore, hari n’abagore nabo babishyiramo imibare bakavuga ngo reka njyende nyuma y’umwaka dutandukane, rero musezerane ivangura mutungo, impamvu nasezeranye ivanga mutungo? Nyine ubwenge buza ubujiji buhise.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikiziba nicyo cyayi kuri we: Umusore yagaragaye akoza umugati mu kiziba (video)

Kirehe: Amashyi n’impundu byavugiye ku kiriyo cy’uwari witabye Imana