Abasore 2 bishe urw’agashinyaguro umugabo waje gusura nyina mu ijoro aho bari baketse ko yaje kugira.
Abavandimwe babiri bo muri Kenya bagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo guhuza imbaraga bagakubita umugabo wari uje gusura nyina nijoro, birangira bamwishe.
Aba basore babiri bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Embu bahakana ko bishe Bwana Peter Mwangi wari umukunzi wa nyina ndetse wari uje kumusura nijoro.
Aba bombi bahakanye ko mu ijoro ryo kuwa 3 Nzeri uyu mwaka, batigeze bicira uyu mugabo mu mudugudu wa Itherembu mu gace ka Mbeere.
Abashinjwa ni David Kinyua w’imyaka 26,Kelvin Macharia w’imyaka 19 bose batawe muri yombi nyuma y’aho Mwangi apfuye.
Nkuko urukiko rwabibwiwe,Bwana Mwangi yagiye gusura nijoro madamu Ephraith Wangari. Ahageze yakomanze ku rugi rw’inzu ye.
Aba basore bombi bari bakiri maso, bumvise umuntu ubakomangiye barahaguruka bafata uyu mugabo bamubaza ikimugenza iwabo iryo joro.
Wangari ngo yasohotse asaba abahungu be kureka gukubita uyu mukunzi we Mwangi ariko kwinginga kwe ntacyo ngo kwatanze.
Uyu ngo abonye ko ari gucurangira abahetsi,yahise atabaza abaturanyi ngo baze batabare uyu mugabo atarashiramo umwuka.
Ubwo aba basore bahungaga,abagize umuryango wa Mwangi bahise bagera aho yakubitiwe bamujyana kwa muganga.
Ikibazo cya Mwangi cyahise kigezwa ku muyobozi w’umudugudu,Salomon Mbugi,wahise akora ibishoboka byose aba bahungu batabwa muri yombi.
Ababuranira aba basore bombi ngo bavuze ko bakomoka mu muryango ukennye bityo urukiko rwabarekura ariko bishyuye ibihumbi 100 by’amashilingi ya Kenya.
Umucamanza Njuguna yategetse ko aba barekurwa ariko bakwiriye kwishyura miliyoni y’amashilingi buri umwe.
Aba babuze ayo mafaranga bajyanwa gufungwa.