Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke. Nubwo ubu buryo bwizewe neza 100% ariko burahenze si ubwa buri wese.
Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.
Impamvu iyariyo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutse ko umugore atari we utanga igitsina. Ahubwo kubyara igitsina runaka biterwa n’umugabo, kuko umugore we yakira gusa.
Dore Uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara
1. Igihe mukoreye imibonano mpuzabitsina
Intangangabo zivamo umukobwa (ubwo ni iza X), zirakomeye cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire, mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke (ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.
2. Kwifata k’umugabo iminsi mike mbere yo gukora imibonano
Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu. Uko intangangabo ziyongera (bitewe no kudakora imibonano), niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba ari hejuru kurusha umukobwa.
3. Ibyo kurya
Imyunyungugu iboneka mubyo kurya ufata igira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.
Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri potasiyumu (iboneka mu nyama, imineke n’ibindi)
Niba wifuza kubyara umukobwa, ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu (iboneka mu tubuto duto, soya, n’imboga rwatsi).
4. Uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (position)
Position zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cg umugore ari hejuru) zituma igitsina cy’umugabo kinjira cyane, zongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.