Abashakanye gusa! Dore ibintu 5 bituma umugore n’umugabo batanoza inshingano zo mu buriri
Abagore n’abagabo benshi bajya bagira ikibazo cyo kutanoza neza inshingano z’urugo mu buriri, rimwe na rimwe abenshi bagirango ni ibindwara ariko nyamara aribo babyitera.
Dore bimwe mu bintu bituma abagore cyangwa abagabo batanoza neza inshingano z’urugo.
1.Amakimbirane, byakwanga byakunda amakimbirane hagati y’abashakanye atuma mu buriri ntacyo bgeraho kuko baba batari kwiyumvanamo.
2. Gucana inyuma, hari ubwo umuntu aca inyuma uwo bashakanye bikaba byatuma ibikorwa byo mu buriri bitaryoha kubera ko wenda uwo bari kubikorana atageza ku rwego nkurw’uwambere.
3. Stress, birazwi ko stress ari umwanzi w’amahoro mu mubiri kandi kiriya gikorwa ntiwagikora udafite amahoro mu mubiri.
4. Akazi kenshi, hari ubwo usanga umuntu yakoze cyane bigatuma atakaza imbaraga akaza kubura imbara zo gukora akazi ko mu rugo.
5. Kuburira umwanya uwo mwashakanye, iyo uburiye umwanya uwo mwashakanye ugahora uhugiye mu bindi, byakwanga byakunda ntabwo muzabona umwanya uhagije wo kunoza inshingano zo mu buriri kandi mu byukuri kiriya gikorwa gisaba umwanya.