in

Abashaka kwiyahura bashyiriweho umurongo bazajya bahamagaraho

Ikigo gitanga Ubujyanama ku ndwara zo mu mutwe, Mental Health First, cyashyizeho umurongo wa telefone abafite ibitekerezo byo kwiyahura bashobora guhamagaraho ku buntu bagahabwa ubujyanama bubafasha kwisubira kuri iki cyemezo baba bafashe.

Uyu murongo wa telefone wa 8015 washyizweho nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abantu biyahura kiri kugenda gifata indi ntera.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka w’Ingengo w’Imari wa 2020/21 umubare w’abiyahuye ari 285.

Nubwo iyi mibare yagabanyutseho 2% ugereranyije n’abari biyahuye mu mwaka wari wabanje, kwiyahura ni ikibazo kigihangayikishije Abanyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda yatsindiye akayabo kuri Radio amaze gusubiza ikibazo kimaze amezi 11 cyarananiranye

Mu MAFOTO: Dore inkumi y’ikimero cyiza yatwaye umutima w’umunyamakuru David Bayingana