in

Abasenga musengere ikipe ya Rayon Sports kuko umutoza wayo Haringingo atangaje ko ikipe ye yugarijwe

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya Christian avuga ko bafite imbogamizi mu ikipe ya bo aho yugarijwe n’imvune zikomeye mu gihe shampiyona irimo kugenda ifata irangi.

Mu mukino iyi kipe yariye itsinzemo Espoir FC 3-0, yatakaje abakinnyi babiri bagize ikibazo cy’imvune ari bo Mbirizi Eric na Rafael Osalue, bakaba biyongeraga kuri kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, Nishimwe Blaise, Tuyisenge Arsene na Onana Leandre bamaze iminsi badakina kubera imvune.

Agaruka ku mvune abakinnyi be baraye bagize, yavuze ko bishoboka kuba ari Espoir FC yabavunnye ku bushaka kuko wabonaga itaje gukina.

Ati “Urebye ikipe ya Espoir FC ntabwo yari yaje ije gukina ngira ngo bari kuri misiyo kuko ni imvune 2 twagize, ibyo mu mupira ntushobora kubikumira kuko Rafael yagerageje kugumya gukina ariko bakomeza bamukinira nabi dufata umwanzuro wo kumukuramo.”

Yakomeje avuga ko ari imbogamizi zikomeye kubera ko izi mvune ziyongereye ku zindi yari asanganywe, ibintu ahamya ko atari byiza ku ikipe ye.

Ati “Ni imbogamizi ku ikipe gutakaza abakinnyi babiri barimo Rafael na Mbirizi ukaba ufite n’abandi barimo Onana na Abdul na bo bataragaruka, ni imbogamizi ikomeye cyane ku ikipe yacu urebye n’uburyo shampiyona irimo kugenda igaruka.”

Yakomeje avuga ataramenya igihe Rafael Osalue na Mbirizi bazagarukira mu kibuga, ni mu gihe nta gihindutse ku mukino ukurikira wo bazakiramo Sunrise FC tariki ya 4 Ugushyingo azaba yagaruye abakinnyi barimo Leandre Onana, Rwatubyaye Abdul, Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana wagaragaye mu mashusho kuri Twitter akubitwa hafi kwicwa yahawe ubutabera

Alliah Cool yashyize akadomo ku nkundura y’ibyamuvuzweho n’inzu ye agize ati “Abamikazi bakura imbaraga mu mubabaro”