in

Abarundi barenda gukuramo Moses iyo kotsa nyuma yo gutangaza ko ashaka kujyanayo ibikorwa bye

Bamwe mu Barundi bagaragarije Inzu y’Imideli ya Moshions iteganya kujyanayo ibikorwa bya yo ko bashatse bakwigumira mu Rwanda batayikeneye.

nyuma y’uko mu nteguza igaragaza ibikorwa izakorera mu Burundi yarise iki gihugu ‘Urundi Rwanda’, birakaza benshi.

Tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Moshions yatangaje ko kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2023, izaba iri mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu rwego rwo kugeza ku bakunzi ba yo ibyo bakora no gusobanura mu buryo barumbuye umushinga mushya wa ‘Kwanda Season1’.

Ni itangazo ryari riherekejwe n’amagambo yo kurarikira abantu iki gikorwa atangirwa n’ijambo ‘Urundi Rwanda’.

Ni amagambo atarishimiwe na benshi yaba Abarundi ndetse n’Abanyarwanda aho basabye iyi nzu y’imideli kuyahindura.

Bamwe mu Banyarwanda bavuze ko bahubuka kuko nta rundi Rwanda rubaho ni mu gihe Abarundi bo babifashe nk’agasuzuguro

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wishe umuhanzi Nipsey Hussle yakatiwe

Abahungu bo mu Rwanda n’imbecile: Ubutumwa bw’abakobwa b’abadiaspora bihenuye ku bahungu bo mu Rwanda bakabita imbecile bwabaye ibindi bindi(Amafoto)