in

Abarundi bakoze imyigaragambyo mu gitaramo cya The Ben nyuma y’uko umuhanzi wabo yanze guhamagarwa ku rubyiniro bikarangira yivumbuye agataha

Abarundi bakoze imyigaragambyo mu gitaramo cya The Ben nyuma y’uko umuhanzi wabo yanze guhamagarwa ku rubyiniro bikarangira yivumbuye agataha.

Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye mu ijoro ryo kuwa 1 Ukwakira 2023 cyagombaga kuririmbamo abarimo The Ben, Sat’B, Lino G n’abandi bahanzi, cyarangiye umuhanzi rurangiranwa muri iki gihugu Big Fizzo ataririmbye.

Ubwo The Ben yajyaga ku rubyiniro nk’umutumirwa mukuru nibwo batangiye gutekereza ko Fizzo ashobora kutaririmba niko gutangira igisa n’imyigaragambyo.

Ku rundi ruhande ni nako Lino G nawe yari ari guhamagarwa n’abafana bigasaba The Ben wari uri ku rubyiniro gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abagereho bose abashe no kuzimya amajwi y’abifuzaga Big Fizzo na Lino G. mu gitaramo byageze aho biba nk’amatsinda ahanganye aho kuba igitaramo.

Amakuru ahari, aravuga ko impamvu Big Fizzo ataririmbye ari uko amasezerano avuga ko yagombaga kugera kuri stage ari uko bamwishyuye amafaranga asigaye yose.

Amakuru avuga ko kandi Sat-B we yaririmbye atarishyurwa amafaranga ye asigaye, byanatumye ataririmba neza nk’uko byagaragariye abafana nabo ntibishime.

Mu gihe bamwe bari mu kumuhamagara, Big Fizzo we yagaragaye hanze asa n’uwitahiye, ubwo yari agiye kwinjira mu modoka abafana bamutangiriye banga ko ataha, bavuga ko bishyuye ari we bishyuriye, bakavuga ko bibwe amafaranga yabo.

Ubwo The Ben yaririmbaga batereye hejuru bavuga bati “Fizzo Fizzo Fizzo.” Ni nako hanze abantu benshi cyane barimo n’abanyamakuru bari bari gukurikirana Big Fizzo.

Abantu benshi baririmbiraga Fizzo igisa n’indirimbo yo kumwifuza bagira bati “Turashaka Fizzo, Turashaka Fizzo, Turashaka Big Fizzo kuko twishyuye.”

Ku rundi ruhande niko Fizzo yavugaga ko yari azi ko aranezeza abakunzi be ariko bikaba birangiye bidakunze.

Mu kwijujuta kwinshi nyuma y’uko aba bombi Big Fizzo na Lino G batagaragaye kuri stage, abafana bumvikanye bavuga bati “Ibi sibyo, sibyo turamukeneye (Big Fizzo), kuki twakwishyura amafaranga yacu tugataha tutamubonye?”

Icyakora nubwo bavugaga ibi, Big Fizzo we yari yamaze kugera mu modoka ye. Ni nako ku rundi ruhande The Ben yari ahanganye n’abafana bamurushaga amajwi bahamagara abahanzi babo cyane cyane Big Fizzo. Uku guca igikuba kwa Big Fizzo nta yindi mpamvu, ni uko ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Burundi ndetse yewe banafite abafana benshi cyane.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tuzayagabana uko yakabaye! Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye ikipe ya Rayon Sports itsindwa mu buryo abafana bayo batumva nubwo babishinja umutoza

Abasore bakoze inama! Umusore yahamagaje Polisi nyuma y’uko asohokanye n’umukobwa akanga ko bafatikanya mu kwishyura fagitire ya Resitora