in

Abarokore 6 biyita Ingabo za Yesu batawe muri yombi bazira kwicisha inzara umugore wo muri Koreya

Abarokore 6 biyita Ingabo za Yesu batawe muri yombi bazira kwicisha inzara umugore wo muri Koreya.

Abantu batandatu bo mu idini ryitwa ‘Abasirikare ba Kirisitu’ batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore w’Umunyakoreya bivugwa ko yakubiswe ndetse yicishwa inzara kugeza ashizemo umwuka muri Leta ya Georgia.

Umugore wishwe yari afite imyaka iri hagati ya 20 na 30 n’ibilo nka 35. Yasanzwe mu modoka iparitse iruhande rwa sauna y’Abanyakoreya iri mu gace ka Duluth, gatuwe hafi na kimwe cya kane cy’abantu bakomoka muri Aziya.

Ubugenzacyaha bwatangaje uyu mugore bigaragara ko yari amaze ibyumweru akubitwa ndetse yicishwa inzara.

Iby’urupfu rw’uyu mugore byamenyekanye ubwo umwe mu bakekwaho icyaha witwa Eric Hyun yaparikaga imodoka, yakirwa n’uwo mu muryango we, nyuma amubwira ko yakura ikintu mu modoka ye, uwo muntu abonye bavanyemo umurambo ahita ahamagara polisi.

CNN yanditse ko Polisi yatangaje ko abasirikare ba Kirisitu bakubise ndetse bafungira uwo mugore mu rugo kugeza apfuye ariko ntihatangajwe igihe yapfiriye.

Abafashwe barimo umwana w’imyaka 15, babiri bafite imyaka 26, uw’imyaka 25 n’uwa 22.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aha niho benshi mu bany’Africa bashaka kujya! Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza uburyo hari aba-Diaspora babayeho nabi muri America – VIDEWO

RIP Natasha! Umugore yishwe n’imbwa yari aherutse gutabara igiye kwicwa