Abarimu bose bo mu Rwanda bari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa umushahara wabo wambere nyuma yo kingererwa umushahara mu minsi yashize.
Icyemezo cyo kuzamurira umushahara mwarimu cyemejwe muri Kamena uyu mwaka ndetse gihita gitangira no gukurikizwa.
Umwarimu uhemberwa A2, yatahanaga amafaranga 57 639 Frw ubu akaba yiyongereho 50 849, ni ukuvuga ko yahembwe 108 488 Frw naho uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) watahanaga 176 189 Frw akaba yarongereweho 70 195 ubu yatahanye 246 384 Frw.
Kuri ubu Abarimu bose bamaze guhabwa umushahara, aho akanyamuneza ari kose ku barimu bakora uwo mwuga mu Rwanda.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje akanyamuneza kabo ndetse banemeza ko bagiye gutera imbere cyane ndetse ko bagiye no kwizigamira haba mu Mwarimu Sacco ndetse n’ahandi hagiye hatandukanye.