in

Abarimo Samusure n’abandi bantu 102 bafashwe baraye mu kabari kitwa Bauhaus (video)

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu kabari abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bafashwe mu ijoro ryakeye saa munani bari mu kabari kitwa Bauhaus gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo.

Mu bafashwe harimo Dj Karim, Marshall Mampa, Samusure, Sano Francois (Umunyamakuru) na Pilato rapper.

Bose uko ari 102 bafashwe nyuma y’amasaha y’ingendo zemewe, nkuko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana mu rwego rwo gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kalisa Ernest wubatse izina muri sinema nyarwanda nka Samusure aganira n’itangazamakuru, yavuze ko baguye mu makosa asaba imbabazi inzego z’umutekano n’abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabihurijeho n’umuraperi Pilato na we wemeye ikosa ry’uko barengeje amasaha yo gutaha bakiri mu kabari, bityo abisabira imababazi ndetse ahamya ko bitazongera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abasitari nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru

Indirimbo ya Ariel Wayz igaragaramo abakobwa bambaye utwenda tw’imbere gusa ikomeje kubaga nta kinya(AMAFOTO+Video).