in

Abarimo Martin Ødegaard n’abandi bakinnyi ba Arsenal bihariye ibihembo by’indashyikirwa z’i London muri siporo

Ikipe ya Arsenal binyuze mu bakinnyi ndetse n’umutoza wayo baraye begukanye ibihembo by’indashyikirwa mu makipe aherereye i London.
Mu ijoro rya keye mu Mujyi wa London, mu nzu yitwa Round House haberaga umuhango wo guhemba abantu baba muri siporo by’umwihariko abo mu makipe ya London.

Martin Ødegaard wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’i London

Ni ibihembo byatangwaga ku mukinnyi mwiza mu bagore n’abagabo, umutoza mwiza mu bagore n’abagabo , Umukinnyi mwiza ukiri muto mu bagore n’abagabo ndetse n’abagize uruhare mu iterambere rya siporo i London.
Bukayo Saka wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto

Ikipe ya Arsenal niyo yatwaye ibihembo byinshi mu kiciro cy’abagabo kuko umukinnyi mwizà yabaye Martin Ødegaard atsinze abarimo Harry Kane, Ivan Toney na Mitrovic.
Umutoza mwiza yabaye Mikel Arteta , umuzamu mwiza aba Aaron Ramsdale mu gihe umukinnyi ukiri muto yabaye Bukayo Saka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi” Umutoza Seninga Innocent ashobora kwisanga yamanuye iyi kipe mu cyiciro cya kabiri

Umukobwa yaburiwe irengero habura amasaha ngo akore ubukwe