in

Abarimo Jamie Carragher na Neville bakomeje kwifatira ku gahanga Ronaldo wasize umurage akajya gushaka umutahe!

Abarimo Jamie Carragher na Neville bakomeje kwifatira ku gahanga Ronaldo wasize umurage akajya gushaka umutahe ubwo yemeraga kuva gukina i Burayi akajya gukina muri Arabia Saudite.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Al Nassr ikina Championa y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishe kizigenza Cristiano Ronaldo amasezerano y’imyaka ibiri.

Amarira ya Ronaldo ubwo Portugal yasezerwaga na Morocco mu gikombe cy’isi

Cristiano Ronaldo utarahiriwe n’umwaka dushoje dore ko ariwo mwaka yaburiyemo umwana we nyuma hakaza n’ibibazo yagiranye na Manchester United bikaza guhumira ku mirari ubwo ikipe ye y’igihugu ya Portugal yatsindwaga na Morocco mu mikino y’igikombe cy’isi.
Mbere y’igikombe cy’isi Ronaldo yagiranye ikiganiro n’umutamakuru witwa Piers Morgan aho Ronaldo yatatse bikomeye cyane ubuyobozi bwa Manchester United ndetse n’urwego rw’imitoreze ya Manchester United.Icyi kiganiro Ronaldo yagiranye na Piers cyarakaje ubuyobozi bwa Manchester United buhitamo gusesa amasezerano na Ronaldo.

Ronaldo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri na Al Nassr bamwe bavuga ko atarakwiriye kugenda abandi bati niyigendere kuko aho agiye bazajya bamuhemba menshi kuko uyu mugabo w’imyaka 37 azajya ahembwa Miliyino 200 z’Amayero ku mwaka ni ukuvuga arenga Miliyino 16 ku kwezi.
Jamie Carragher wakiniye Liverpool ndetse na Gary Neville nabo bunze mu ry’abanenga Ronaldo. Jamie Carragher yavuze ko Ronaldo yavuze ko Ronaldo yarangije umwuga we( career) ubo yaganiraga na Piers Morgan ndetse n’igihe Messi yatwaraga igikombe cy’isi.

Ronaldo mu ikipe ya Al Nassr azajya ahembwa Miliyino 200 z’Amayero ku mwaka ndetse akazakomeza kuba Ambasaderi wa Arabia Saudite mu kuyifasha mu bukangurambaga bwo gusaba kwakira igikombe cy’isi cya 2030 kuko Arabia Saudite irashaka kuzifatanya na Misiri n’Ubugereki bagasaba ku cyakira.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Luvumbu undi rutahizamu w’Umunye-Congo yageze mu Rwanda aho aje gukora igeragezwa muri Rayon Sports

Kigali bamwe batangiye umwaka bajya gushyingura, abandi bajya mu bitaro bitewe n’impanuka yabaye mu ijoro risoza Bonane