in

Abaramyi James na Daniella bahuje imbaraga na Israel Mbonyi mu ndirimbo

James na Daniella bahuje imbaraga na Mbonyi mu ndirimbo ‘Yongeye Guca Akanzu’.

Abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babikesha amazina yabo, James na Daniella, bahuje imbaraga n’umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe n’abatari bake bakorana indirimbo “Yongeye Guca Akanzu”.

“Yongeye Guca akanzu” ni indirimbo imaze amasaha make isohotse, ikaba ari imwe mu ndirimbo mu bigaragara ikomeje kwakirwa neza n’abatari bake bitewe n’amagambo ayirimbo.

Muri iyi ndirimbo harimo amagambo agira ati’ “Yongeye guca akanzu ngo tugushime tuguhimbaze, uduterera n’ibiti ku migezi ngo twere imbuto, wongeye utanze ihumure ngo tugushime tuguhimbaze.’’

Mu gusangiza abantu iyi ndirimbo, James na Daniella bifashishije amagambo aboneka mu Ibyahishuwe 3:22 agira ati’’Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»

Mu gihe twakoraga iyi nkuru, iyi ndirimbo yari imaze isaha imwe gusa, ariko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 5000 n’ubutumwa burenga 100 buyivugaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu buryo butangaje Burna boy yavuze uburyo urusenda rwo mu rwanda akabanga rwamuryoheye

Amahano:Umusore w’imyaka 21 yafashe mushiki we w’imyaka 14 ku ngufu