in

Abapolisi nibo bahagobotse! Aba-Rayon bateje umutekano mucye i Bugesera nyuma yo kutishimira imisifurire (VIDEO)

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera wasubitswe ku munota wa 52 kubera ikibazo cy’umutekano muke.

Bugesera FC yari imaze gutsinda ibitego 2-0 ubwo umukino wahagarikwaga. Icyatumye umukino uhagarara ni imvururu zavutse mu bafana ba Rayon Sports, banagaragaye mu mashusho menshi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga baririmba amagambo agira ati: “Turabirambiwe, turarambiwe!”

 

Ababonye ayo mashusho bavuze ko abafana bagaragazaga kutishimira imisifurire y’umukino no kuba ikipe yabo yari iri gutsindwa, bigateza imvururu zatumye Polisi y’u Rwanda yinjira mu kibuga kugira ngo isubize ibintu mu buryo.

FERWAFA iracyategerejweho gufata icyemezo ku by’uyu mukino, niba uzasubukurwa, wongerwemo iminota yasigaye, cyangwa se hagafatwa andi mabwiriza.

Ibi bibaye mu gihe hasigaye imikino mike ngo Shampiyona isozwe, kandi ibintu biragenda birushaho gukomera hagati y’amakipe yifuza igikombe cyangwa kudaamanuka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tony Mucyo abinyujije muri Afro Gospel, azaniye urubyiruko indirimbo y’ihumure n’icyizere

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO