in

Abanze gushaka gusa! Dore imyaka myiza yo kurongora ku basore no gushyingirwa ku bakobwa

Abantu benshi hanze aha ntibumva kimwe imyaka runaka umusore cyangwa umukobwa agomba gukoraho ubukwe. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka imyaka myiza yo gukora ubukwe nk’uko tubikesha abanyesiyansi n’abaganga bakoze ubushakashatsi mu nkuru y’ikinyamakuru, Yourtango.

Umunyamakuru Brian Christian n’umunyesiyansi Tom Griffiths bagaragaje ko igihe cyiza cyo gukoreraho ubukwe ni mu myaka 26.

Bagaragaje ibi nyuma yo kureba umubare w’abantu basaba akazi nyuma yo kubona itangazo ry’ako kazi, aho babonye ko abantu bageze muri icyo kigero baba bazi gufata umwanzuro wa nyawo ndetse no gufata inshingano.

Bakomeza bagaragaza ko burya abantu benshi batangira kujya mu rukundo bafite imyaka 18 kugeza kuri 40, abenshi muri abo bashaka bafite imyaka 26.

Nubwo bimeze gutyo, abahanga benshi bavuga ko byibuze umuntu uri mu myaka 20 yagakwiriye kwiyemeza gukora ubukwe, aho umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu, Wyatt Fisher avuga ko icyo gihe umuntu aba yasoje amashuri yatangiye kujya ku isoko ry’umurimo.

Umuganga w’imibereho myiza ya muntu, Kelsey Torgerson avuga ko ari ngombwa gutegereza byibuze kugeza igihe ubwonko bw’umuntu bumaze gukura neza, aho yemeza ko butajya burenza imyaka 25 ari nayo mpamvu umuntu yagakwiriye kujya ahita akora ubukwe.

Umuhanga mu mibanire ya muntu, Weena Cullins atekereza ko imyaka yakabaye myiza ari 28 ku bagore na 32 ku bagabo.

Avuga ko umukobwa ufite imyaka 28 aba akuze bihagije mu mutwe, aba yarize byinshi mu rukundo ndetse aba afite n’ubunararibonye.

Ku musore we, Cullins avugako kuri 32 aba yaramaze kumenya ubuzima bwo kuko aba yarabaye ahuntu henshi hatandukanye ndetse aba yaraniyubatse mu buryo bw’amikoro yo gutunga umuryango.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa rigenewe Abayisilamu bose bo mu Rwanda

Inkuru itari nziza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri kubarizwa muri Benin