in

Abanyeshuri bo mu Rwanda nabo bagiye kujya bakora umuganda wa buri ngaruka kwezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi n’abanyeshuri gushyiraho umuganda wihariye wa buri kwezi ugamije gusukura no kwita ku bikorwaremezo birimo amashuri, inzira ziyajyaho n’ibindi bitandukanye kugira ngo ntibazajye batungurwa n’ibiza.

Yabigarutseho mu muganda rusange usoza Ugushyingo 2023 wakorewe hirya no hino mu gihugu; wahaye umwihariko ku bikorwaremezo bijyanye n’uburezi aho haziritswe ibisenge, hanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwita ku mashuri.

Mu Karere ka Rwamagana wakorewe ku Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Rubona, witabirirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette n’abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri Irere yavuze ko umuganda w’uyu munsi wibanze ku bikorwaremezo byo mu burezi mu rwego rwo kubyitaho no kwirinda ko ibiza byakomeza kubitwara bigasiga abanyeshuri babuze aho kwigira kandi byari gushoboka ko bikumirwa kare.

Ati “Icyari kigenderewe ni ukuzirika ibisenge, gusibura inzira zigana ku mashuri, gusana ahantu hamwe na hamwe hatameze neza no gukora ibikorwa birwanya imihindagurikire y’ikirere nko gutera ibyatsi bifata amazi no gutera ibiti.”

Minisitiri Irere yakomeje asaba abayobozi b’amashuri, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri gusigasira ibikorwaremezo byo mu burezi ngo kuko iyo byitaweho bihoraho ntacyo biba ariko iyo byibagiranye bisaza biteza ibibazo, yasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho umuganda umwe mu kwezi wo kwita ku bikorwaremezo.

Ati “Abayobozi b’amashuri barasabwa gushyiraho byibuze umunsi umwe mu kwezi wo gukora umuganda ku mashuri, abarimu ababyeyi n’abanyeshuri bagakora umuganda ku mashuri, ibisabwa gusanwa bigasanwa, ibyo badafitiye ubushobozi bakegera ubuyobozi bw’akarere bukabafasha.”

Yavuze ko bifuza ko nta shuri ryongera kugira ibisenge biguruka bikaba byatuma abana biga bari kuvirwa kubera imvura.

Minisitiri Irere yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ari hamwe mu hakunda kwibasirwa n’ibiza bigasenya amashuri, andi bikayangiza. Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bategura umuganda wo kureba uko bakora ibyo bafitiye ubushobozi bakanagenzura neza bimwe mu bikorwaremezo bafatirana bagasana bitarangirika.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu gihe gishize hari Ishuri rya Rwamashyongoshyo ryigeze gusamburwa n’umuyaga.

Yavuze ko akarere kashyize imbaraga mu kwirinda no gukumira ko ibisenge by’amashuri byatwarwa n’imvura.

Yashimiye Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yabahaye insinga zizirika ibisenga harimo izahawe abaturage n’amashuri kugira ngo bizirikwe neza mu gihe cy’imvura.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“2026 twaba turi i Washington mu gikombe cy’Isi” Kwizigira Jean Claude na Axel Rugangura ba RBA bavuze icyemezo FIFA ishobora gufata maze Amavubi agahita yandika amateka yo kujya mu gikombe cy’Isi – VIDEWO

Umuhanzi Bruce Melodie agiye gufata rutemikirere yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika – VIDEWO