in

Abanyeshuri barenga 60 bajyanwe mu bitaro igitaraganya kubera ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bari mu kigero cy’imyaka 7 na 12 barenga 60 biga mu ishuri ryo mu gace ka St Ann’s Bay muri Jamaica, bajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kunyunguta bombo zirimo urumogi.

Bakimara kunyunguta izo bombo, abana batangiye gusinda, bamwe babona ibidahari, abandi bakamera nk’abarota, ndetse bigera n’aho bamwe batangira kugarura ibyo bariye.

Ubu bari kwitabwaho kwa muganga nubwo inzego z’ubuzima zivuga ko bariye ibiyobyabwenge byinshi.

Ababyeyi babo bo ntibumva uburyo ibiyobyabwenge nk’ibyo bigera mu bigo by’ishuri kandi ibyo bicuruzwa bitemewe muri icyo Gihugu nubwo ikiyobyabwenge cy’urumogi rucye rwemewe ku muntu uwo ari we wese ubyifuza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uri byose byanjye, Mama aragukunda by’indani” Mu magambo yuje urukundo rwa kibyeyi, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza umwana we wavutse (AMAFOTO)

Nta mugabo usaza atabonye! I Kigali, umugabo yagiye kwa muganga bamufunga urubyaro atabibwiye umugore we, none yatunguwe no kubona umugore we atwite inda akamubwira ko ariwe wayimuteye