Abanyeshuri 9 bo ku ishuri rya Lira Town College ,mu mujyi wa Lira City mu gihugu cya Uganda batawe muri yombi bazira kwiba watermelons ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Lira Central Police Station.
Ikinyamakuru Monitor kivuga ko umuyobozi w’ishuri aba bana bigaho witwa Ms Sophie Rose Acen avuga ko ngo aba bana batorotse ishuri hagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu ari 30 ,bakaza kubimenya saa mbili z’igitondo ari uko bahamagawe babwirwa ko hari abatawe muri yombi.
Avuga ko ngo abana 9 batawe muri yombi ndetse hategerejwe ko ababyeyi babo bagera kuri sitasiyo ya polisi bakabanza kwishyura umucuruzi wangirijwe watermelons izindi zikibwa , mu gihe ngo abandi bana 21 bo bahise batoroka polisi ikaba ikiri kubashaka.
Aba bana batawe muri yombi biganjemo abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri y’isumbuye ,bakaba bari batorotse ngo bagiye kureba imikino yo kwishyura yahuzaga ibigo by’amashuri abanza, hafi n’ishuri ribanza rya Lira Army Primary School.