Bamwe mu banyarwandakazi bo mu Karere ka Huye, bavuga ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri kuko bihutira ko ibyabo birangira bagahita bigendera, bagasiga bo ari bwo bagitangira kwinjira mu gikorwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru bavuga ko abagabo batakibasha kuzuza inshingano zo mu buriri kuko babikora iminota mike.
Umwe yagize ati “Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by’uko nzi.”
Bavuga ko bibagiraho ingaruka yaba iz’irari basigirwa n’ubushake bw’umubiri ndetse n’izo gukomereka kuko abagabo babo babikora batarajya mu mwuka wabyo.
Akomeza agira ati “None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.”
Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.