Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer byavugwaga ko nawe yajyanye na Mugabo Nizeyimana Olivier, yahakanye aya makuru yamuvugwagaho ariko avuga ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.
Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo uwari Perezida wa FERWAFA Olivier Mugabo Nizeyimana yanditse ibaruwa asezera ku banyamuryango bose ngo kubera impamvu ze bwite kandi abashimira uko bakoranye bamubereye abantu beza.
Nyuma yo gusezera kwe byahise bikurikirwa nindi baruwa ya SG Muhire Henry nawe yanditse asezera ku banyamuryango bose nawe avuga ko ari impamvu ze bwite nubwo abakunzi b’umupira w’amaguru benshi barimo kwibaza ikintu kirimo gutera ibi byose nubwo muri iyi nzu byavugwaga ko hari ibintu byinshi bitagenda neza.
Nyuma yaba bose hari amakuru yasohotse avuga ko umutoza Carlos Alos Ferrer nawe yamaze gusezera kubera aba bayobozi bombi bagize uruhare ku kuba kugeza ubu ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kandi byagaragaraga ko nta kintu kinini arimo gufasha iyi kipe nk’umuntu bazanye bamwitezeho byinshi.
Uyu mutoza mu kiganiro yagiranye na Radio 1 yavuze ko ibivugwa ari ibihuha ngo kuko ntabwo akorera bariya bayobozi ahubwo arimo gukorera igihugu ariko gusa ngo kuba birukanwe kandi ari abantu babigizemo uruhare ngo abe ari umutoza w’Amavubi kugeza ubu ngo byamubabaje cyane ku rwego utakumva.
Biravugwa ko hari abandi bantu benshi bashobora gusezera ku nshingano bari bafite muri FERWAFA bivuze ko gutora hashobora kuzatorwa benshi kandi bitari bisanzwe.