in

Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse kabone niyo Leta yabameneramo nkunganire

Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse kabone niyo Leta yabameneramo nkunganire.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko abahembwa nibura miliyoni 1,2 Frw ku kwezi ari bo bashobora kwiyishyurira inzu nta nkunganire bakeneye, ni ukuvuga abangana na 2,7%.

Abagera kuri 46,1% bashobora kwishyurirwa hagiyeho nkunganire mu gihe abahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% bo badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.

Uretse kuba hari n’umubare munini w’Abanyarwanda badashobora kwigondera izi nzu ziciriritse, Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko inzu ziciriritse zubakwa zikiri nke kandi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukansanga Salima yegukanye igihembo gikomeye mu Karere k’i burasirazuba

Impanuka ikomeye yakozwe n’imodoka ya RIB n’indi y’inyobozi ikomeje guteza urujijo