in

Abanyamakuru b’imikino bakunzwe mu Rwanda bazajyana na AS Kigali muri Libya

Umunyamakuru Rugaju Reagan ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ na Ephraim Kayiranga ukorera Flash FM & TV bazaherekeza AS Kigali mu gihugu cya Libya.

AS Kigali yaguye miswi 0-0 na Al Nasr yo muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabaye ku wa Gatandatu, tariki 8 Ukwakira 2022.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikibuga kimwe rukumbi cyemerewe kwakira amarushanwa yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

AS Kigali yari imbere y’abafana bayishyigikiye yananiwe gutsinda kuko umukino warangiye inganya na Al Nasr ubusa ku busa.

Ikipe y’Abanyamujyi yarushije Al Nasr y’i Benghazi ariko amahirwe yose abakinnyi bayo babonye imbere y’izamu ntibashoboye kuyabyaza umusaruro.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera muri Libya ku wa 16 Ukwakira 2022.

AS Kigali irasabwa kunganya yinjije igitego cyangwa gutsinda umukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Ni urugendo rutoroshye kuko gusezerera amakipe yo mu Barabu bikunze kugora ayo mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu 3 ziri gutera ibihe by’umwijima muri Liverpool

Menya ibyo ukwiye gukora mu gihe wifuza kugira uruhu rwiza kandi rworoshye