in

Abanyamakuru ba Isibo Tv bavuze uko The Ben yasuzuguye abanyarwanda bose

Mu kiganiro Thechoice live kinyura kuri Television ya Isibo, abanyamakuru Clement na Babu bakora muri iki kiganiro bongeye kugaruka kubyo babonye mu gitaramo cya The Ben bikaba bitari bikwiye ndetse bakavuga ko byagakwiye guhinduka.

Aba banyamakuru banenze The Ben ko kuba yaranze kuganira n’itangazamakuru ahubwo akaza asaba abantu kumucanira amatoroshi arimo aririmba mu gihe yimanye amakuru.

The Ben muri Uganda yaganiriye n’ibitangazamakuru byaho, muri Suede yaganiriye n’ibitangazamakuru kandi aho hose ntago hari mu rugo iwabo ariko yageze mu Rwanda iwabo aho hari abafana be benshi kandi bamukeneye yanga gutanga amakuru.

Bivugwa ko The Ben yavuze ko nta gitangazamakuru cyo mu Rwanda yavugasha kuko bitari ku rwego rwe byose biciriritse kuri we.

Bamunenze ko kandi amatike yajemo zagazagara bigatuma hinjira abantu batishyuye ndetse n’abishyuye bakaza kwinjira bakicazwa aho batishyuye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’umunsi: Nel Ngabo yagaragaye yagiranye ibihe byiza n’umwana muto

Telephone ya Super manager yamuraburije mu kiganiro ku Isibo Tv