in

Abanyamakuru 5 bashya mu mwuga bakoze neza cyane muri 2024

Mu mwaka wa 2024, itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ryagaragayemo impinduka zigaragara, ahanini zituruka ku rubyiruko rwagaragaje ubuhanga n’umurava mu mwuga wabo. Dore abanyamakuru batanu bashya mu mwuga bakoze neza cyane muri uyu mwaka:

1. Sylvestre Nsanzimana “Samir”

Sylvestre Nsanzimana “Samir”

Uyu munyamakuru wa B&B Kigali agaragaza ubushobozi bwo gusesengura umupira w’amaguru haba muri Afurika ndetse no ku mugabane w’Uburayi. Samir yibanze cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru (development) ndetse no gusesengura ibibazo biri muri uyu mukino. Ubuhanga bwe bwatumye ahabwa ijambo mu biganiro bitandukanye by’umwihariko byibanda ku mugabane wa Afurika.

2. Eric MUNYANTORE “Khalikeza”

Eric MUNYANTORE “Khalikeza”

Khalikeza yagaragaye nk’umunyamakuru w’umuhanga mu ifatwa ry’amashusho, akorera ikinyamakuru Inyarwanda. Umuhate n’umurava ashyira mu gusakaza amakuru yihuse kandi yizewe byatumye amenyekana nk’umwe mu banyamakuru b’imena. Yagaragaje ko impano n’ubushobozi mu mwuga bitaboneka mu myaka myinshi yo gukora, ahubwo mu kwitanga no gukora kinyamwuga.

3. Osée Elvis BYIRINGIRO

Osée Elvis BYIRINGIRO

Osée Elvis ni umunyamakuru ukorera ikinyamakuru IGIHE, uyu ni intangarugero mu kwandika inkuru zijyanye n’imikino. Imbaraga ashyira mu kazi ke ndetse no kuba azi kunonosora inkuru ze byatumye aba umwe mu banyamakuru bashimwa n’abakunzi b’imikino.

4. Jolly MUTSINDARWEJO

Jolly MUTSINDARWEJO

Nk’umunyamakurukazi ukorera Fine FM, Jolly yerekanye ko impano idafite imipaka mu gusesengura imikino y’i Burayi. Uburyo atanga amakuru mu buryo bwimbitse kandi butomoye byatumye abakunzi ba siporo bamugirira icyizere by’umwihariko ku makuru ajyanye n’amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi.

5. Anastase TUYISHIME ‘T-Stash’

Anastase TUYISHIME ”Anatash”

Uyu munyamakuru yamenyekanye ku mbugankoranyambaga by’umwihariko ku muyoboro we wa YouTube yise Ishoti TV. Muri uyu mwaka wa 2024, Tuyishime ni umwe mu banyamakuru baranzwe no gukora cyane, gutanga amakuru ku gihe no gukora ubusesenguzi bwimbitse. Umuhate agaragaza mu gukora itangazamakuru wabaye imbarutso yo kumenyekana no gukundwa n’imbaga nyamwinshi.

Aba banyamakuru uko ari batanu bagaragaje ko itangazamakuru rya siporo mu Rwanda rifite ahazaza heza. Umuhate n’ubunyamwuga bashyira mu kazi kabo bigaragaza ko urubyiruko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo.

N’ubwo ari urutonde rugufi, aba banyamakuru bakwiye gushyigikirwa kugira ngo bakomeze kuzamura itangazamakuru rya siporo, rikomeze gutanga amakuru yizewe kandi agezweho ku bakunzi ba siporo mu Rwanda no hanze yarwo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi agiye gutangiza Radiyo ye

Rashford yatandukanye n’umukunzi we, ibihe bikomeza ku mubana bibi cyane