Kizigenza Cristiano Ronaldo rutahizamu na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal n’ikipe ya Al Nassr muri Arabie Saoudité arasabirwa gukubitwa ibibiko 99 azira gusoma no guhobera umunya-Iranikazi.
Muri Nzeri uyu mwaka ikipe ya Al Nassr Ronaldo akinira yerekeje muri Iran gukina n’ikipe ya Persepolis mu irushanwa rya Champions League ya Aziya, Asian Champions League.
Muri urwo rugendo rwa Al Nassr, Cristiano Ronaldo yahuye n’abafana be benshi barimo n’Umunya-Iranikazi, Fatima Hamimi, wari ufite impano y’ibishushanyo yageneye Cristiano Ronaldo.
Uyu mugore ufite ubumuga bwo kudakora kw’ingingo, nyuma yo guhura na CR7 baraganiriye aramuhobera ndetse anamusoma ku rutugu, ibintu bizira muri Iran kubikorera umugore utari uwawe.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Iran birimo Rouydad24 na Sharq Emroz biratangaza ko ubu abanyamategeko muri Iran batanze ikirego mu nkiko z’Idini ya Isilamu basabira Ronaldo kuzakubitwa ibiboko 99 kuko yasomye akanahobera umugore w’abandi kandi kizira mu muco wa Iran no muri Isilamu.
Gusa aba banyanategeko bavuga ko uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or eshanu aramutse asabye imbabazi ko yababarirwa igihano kikavaho.
Ivomo -:- Umuseke